2 Kings 24:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nebukadinezari ajyana abaturage ibihumbi icumi b'i Yeruzalemu ho iminyago, bagizwe n'ibyegera byose n'abagaba b'ingabo bose. Ajyana n'abanyamyuga n'abanyabukorikori, hasigara gusa abaturage b'abakene nyakujya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Afata abaturage b’i Yeruzalemu, n’abatware babo bose, n’abantu b’abakungu, bose hamwe bagera ku bihumbi cumi, utabariyemo abanyabukorikori b’umuringa n’abacuzi bose; nuko ajya kubafungira mu gihugu cye. Ba rubanda rugufi ni bo bonyine basigaye aho i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ajyana ab'i Yerusalemu bose ari imbohe, hamwe n'ibikomangoma n'abanyambaraga bose n'intwari. Imbohe zose zari inzovu imwe hamwe n'abanyabukorikori b'abahanga n'abacuzi. Nta wasigaye keretse abatindi hanyuma y'abandi bo muri icyo gihugu.