2 Kings 25:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amaherezo Sedekiya agomera Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa cumi k'umwaka wa cyenda Sedekiya ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya azamukana n'ingabo ze zose zigota Yeruzalemu. Zishinga ibirindiro mu marembo y'umurwa, ziwuzengurutsa ibirundo by'igitaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, yajyanye n’ingabo ze zose atera Yeruzalemu. Ahageze ahatuza ingabo ze, umugi wose ziwuzengurutsa imikingo miremire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Sedekiya mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi muri uko kwezi, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yazanye ingabo ze zose atera i Yerusalemu arahagerereza, bubakaho ibihome impande zose.