2 Kings 25:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma afatira mu mujyi umutware w'ingabo n'abantu batanu b'ibyegera by'umwami, n'umunyamabanga w'umugaba w'ingabo wari ushinzwe abinjizwa mu ngabo, ahafatira n'abaturage mirongo itandatu asanze mu mujyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arongera afata umutware w’ingabo, n’abantu batanu b’ibyegera by’umwami bari i Yeruzalemu, afata kandi n’umunyamabanga w’umutware w’ingabo, ari na we wari ushinzwe gutora muri rubanda abazajya ku rugamba, afata n’abagabo mirongo itandatu mu bari muri uwo mugi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi muri uwo murwa ahafatira umutware w'ingabo, n'abagabo batanu b'ibyegera by'umwami yasanze aho, n'umwanditsi w'umugaba w'ingabo wakoranyaga ingabo zo muri icyo gihugu, n'abagabo mirongo itandatu bo muri rubanda yasanze mu murwa.