2 Kings 25:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gedaliya arababwira bo n'ingabo zabo ati: “Mwitinya abagaragu b'Abanyababiloniya. Nimwigumire mu gihugu maze mukorere umwami wa Babiloniya muzagubwa neza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Gedaliyahu arabarahira bo n’abantu babo, ati «Ntimutinye kuba abagaragu b’Abakalideya! Mugume muri iki gihugu, mwumvire kandi mukorere umwami wa Babiloni, muzahamererwa neza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Gedaliya abarahirana n'ingabo zabo ati “Ntimutinye abagaragu b'Abakaludaya, mugume mu gihugu mukorere umwami w'i Babuloni, ni ho muzaba amahoro.”