2 Kings 25:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi nyuma y'aho Yoyakini umwami w'u Buyuda ajyanywe ho umunyago, Evili-Merodaki yabaye umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya makumyabiri n'indwi z'ukwezi kwa cumi n'abiri k'uwo mwaka, Yoyakini agirirwa imbabazi arafungurwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa makumyabiri n’irindwi w’ukwezi kwa cumi n’abiri, mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ubunyagwe bwa Yoyakini, umwami wa Yuda, Evili‐Merodaki, umwami wa Babiloni, ababarira Yoyakini, umwami wa Yuda, aramufungura. Uwo mwaka ni wo Evili‐Merodaki yari yimitswemo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu mwaka wa mirongo itanu n'irindwi Yehoyakini umwami w'Abayuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n'abiri ku munsi wa makumyabiri n'irindwi wako, Evili Merodaki umwami w'i Babuloni mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w'Abayuda icyubahiro amuvana mu nzu y'imbohe. Ubwo hari mu mwaka yimyemo.