2 Kings 25:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi, ingabo zose z'u Buyuda zirahunga zinyura mu irembo ryo hagati y'inkuta zombi, hafi y'ubusitani bw'umwami. Nubwo Abanyababiloniya bari bagose impande zose za Yeruzalemu, zashoboraga gucika zerekeje kuri Yorodani ziherekejwe n'umwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ni bwo Abakalideya baciye icyuho mu rukuta rw’umugi ariko bumaze kwira ingabo zose za Yuda ziracika, n’ubwo Abakalideya bari bagose Yeruzalemu yose. Bagenda banyuze mu muryango uri hagati y’inkike zombi hafi y’umurima w’Umwami, bagenda berekeza iya Araba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Abakaludaya baca icyuho mu nkike y'umurwa, ingabo zo muri wo zose zirahunga iryo joro, zica mu nzira yo mu irembo ryo hagati y'inkike zihereranye n'umurima w'umwami. Kandi Abakaludaya bari bagose umurwa impande zose, umwami na we aca mu nzira ya Araba.