2 Kings 25:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku itariki ya karindwi y'ukwezi kwa gatanu k'umwaka wa cumi n'icyenda Nebukadinezari ari ku ngoma, Nebuzaradani umutware w'abarinzi akaba n'icyegera cya Nebukadinezari, asesekara i Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa gatanu, mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, ni ho Nebuzaradani, umutware w’abarinzi n’umugaragu w’umwami wa Babiloni, yinjiye muri Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mu kwezi kwa gatanu ku munsi wa karindwi wako, ari wo mwaka wa cumi n'icyenda ku ngoma y'umwami Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, Nebuzaradani umutware w'abarinzi, umugaragu w'umwami w'i Babuloni, yaje i Yerusalemu.