2 Kings 3:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yehoramu mwene Ahabu yabaye umwami wa Isiraheli mu mwaka wa cumi n'umunani Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda. Yehoramu yamaze imyaka cumi n'ibiri ari ku ngoma i Samariya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yozafati, umwami wa Yuda, ni bwo Yoramu mwene Akabu yimye ingoma ya Israheli i Samariya, amara imyaka cumi n’ibiri ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu mwaka wa cumi n'umunani wo ku ngoma ya Yehoshafati umwami w'Abayuda, Yehoramu mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n'ibiri ari ku ngoma.