2 Kings 3:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozafati ni ko kuvuga ati: “Koko uwo mugabo aratugezaho ijambo ry'Uhoraho adutumweho.” Nuko Umwami wa Isiraheli na Yozafati n'umwami wa Edomu bajya kureba Elisha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozafati aravuga ati «Koko ijambo ry’Uhoraho rimurimo.» Uwo mwanya, umwami wa Israheli amanukana na Yozafati n’umwami wa Edomu, basanga Elisha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yehoshafati aravuga ati “Ijambo ry'Uwiteka riri muri we.” Nuko umwami w'Abisirayeli na Yehoshafati n'umwami wa Edomu baramanuka baramusanga.