2 Kings 3:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Elisha abaza umwami wa Isiraheli ati: “Mpuriye he nawe? Jya gushaka abahanuzi ba so n'abahanuzi ba nyoko.” Umwami wa Isiraheli aramusubiza ati: “Oya kuko Uhoraho ari we waduhuruje hano uko turi abami batatu, kugira ngo adutange mu maboko y'Abamowabu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Elisha abaza umwami wa Israheli, ati «Mpuriye he nawe? Sanga abahanuzi ba so na nyoko.» Umwami wa Israheli aramusubiza ati «Oya, kuko Uhoraho yadutumije, uko turi abami batatu, kugira ngo adutererane mu maboko y’Abamowabu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Elisa abwira umwami w'Abisirayeli ati “Mpuriye he nawe? Sanga abahanuzi ba so n'abahanuzi ba nyoko.” Umwami w'Abisirayeli aramusubiza ati “Oya, kuko Uwiteka yahuruje aba bami batatu kubahāna mu maboko y'Abamowabu.”