2 Kings 3:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta muyaga muza kumva nta n'imvura iri bugwe, nyamara ibyobo biraza kuzura amazi maze munywe mwebwe ubwanyu, kimwe n'amashyo yanyu n'amatungo abikorereye imitwaro.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arongera ati «Uhoraho aravuze ngo: Nta muyaga muzumva uhuha, nta n’imvura muzabona igwa, nyamara iki kibaya kizasendera amazi maze munywe, mwuhire amashyo yanyu n’amatungo abikorereye imitwaro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko Uwiteka agize ngo ntimuza kumva umuyaga, ntimuza kubona n'imvura, ariko iki kibaya kizuzura amazi, munywe mwuhire n'amashyo yanyu n'imikumbi yanyu.