2 Kings 3:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli basenya imijyi yaho, buri wese ajugunya amabuye mu mirima ihinze kugeza ubwo yuzuramo. Basiba amasōko yose, batsinda ibiti byaho byose byera imbuto ziribwa, hasigara umurwa wa Kiri-Hareseti wonyine. Ariko na wo abanyamuhumetso barawugota barawurwanya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abayisraheli basenya imigi, buri muntu akajugunya amabuye mu mirima ihinze barayuzuza, basiba amasoko yose y’amazi, batema ibiti byera imbuto ziribwa, hasigara gusa inkike z’amabuye z’i Kiri‐Heresi, ariko na ho abanyamihumetso barahagota, barahasenya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bagezeyo basenya imidugudu yabo, umurima mwiza wose babonye, umuntu wese ajugunyamo ibuye bakawuzuza. Basiba amasōko y'amazi yose, batema ibiti byiza byose, hasigara i Kiri Hareseti honyine ari ho hagifite inkike z'amabuye, ariko abanyamihumetso baraza barahagota na ho, bahatera amabuye.