2 Kings 3:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami wa Mowabu abonye ko yatsinzwe akoranya abantu magana arindwi barwanisha inkota, bagerageza guhungira aho umwami wa Edomu yari ari ariko birabananira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami w’Abamowabu amaze kubona ko yaneshejwe, afata abagabo magana arindwi bitwaje inkota, ajyana na bo gutera umwami wa Edomu, ariko ntibabishobora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze umwami w'i Mowabu abonye ko urugamba rumugasiye, ajyana abagabo magana arindwi bitwaje inkota, kugira ngo babatwaze bagere ku mwami wa Edomu, ariko ntibabishobora.