2 Kings 3:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami wa Mowabu ni ko kuzana umwana we w'imfura wari kuzamusimbura ku ngoma, amutamba ho igitambo gikongorwa n'umuriro hejuru y'urukuta ruzengurutse umurwa. Bityo ingabo z'Abisiraheli zishya ubwoba ziragerura, maze zisubira iwabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Noneho afata umuhungu we w’imfura wagombaga kuzamuzungura ku ngoma, amuturaho igitambo gitwikwa ku nkike y’amabuye yari izengurutse umugi. Abayisraheli babibonye, baradagadwa, nuko bava i Mowabu basubira mu gihugu cyabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bibananiye ni ko kwenda umwana we w'imfura w'umuragwa uzima ingoma ye, amutamba ho igitambo cyoswa hejuru y'inkike z'amabuye. Bituma Abamowabu barakarira Abisirayeli cyane, Abisirayeli baherako baramureka, basubira iwabo.