2 Kings 3:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma atuma intumwa ku Mwami Yozafati w'u Buyuda kumubwira ziti: “Umwami wa Mowabu yanyigometseho. Ese ntitwajyana kumutera?” Na we ni ko kumutumaho ati: “Tuzajyana kuko turi bamwe n'abantu banjye akaba ari bamwe n'abawe, n'amafarasi yanjye akaba ari nk'ayawe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma aragenda yohereza intumwa kwa Yozafati, umwami wa Yuda kumubwira ngo «Umwami w’i Mowabu yangomeye, ese ntiwaza tukajya kumurwanya?» Na we arasubiza ati «Nzazamuka; maze jyewe nawe bizatugendekere kimwe, umuryango wanjye ube nk’uwawe, ingabo zanjye zibe nk’izawe, kandi n’amafarasi yanjye abe nk’ayawe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze atuma kuri Yehoshafati umwami w'Abayuda ati “Umwami w'i Mowabu arangomeye. Mbese wakwemera ko dutabarana tugatera i Mowabu?”Undi ati “Yee, tuzatabarana nk'uwitabara, ingabo zanjye ari nk'ingabo zawe, n'amafarashi yanjye ari nk'ayawe.”