2 Kings 4:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Elisha abwira Gehazi kumubaza ati: “Dore waratuvunikiye, mbese wifuza ko twagukorera iki? Ese twakumenyekanisha ku mwami cyangwa ku mugaba w'ingabo?” Na we aramusubiza ati: “Singombwa, jyewe ndi mu bacu tubanye amahoro.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Elisha abwira umugaragu we, ati «Mubwire ngo: Watweretse ko utwubashye cyane, none twakwitura iki? Ese tuzabwire umwami ineza yawe cyangwa se tuzakuratire umugaba w’ingabo?» Aramusubiza ati «Mbana n’abanjye mu mahoro, nta cyo mbuze.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abwira umugaragu we ati “Mubwire uti ‘Dore ineza watugiriye yose, mbese twakwitura iki? Urashaka kumenyekana ku mwami cyangwa ku mugaba w'ingabo?’ ”Aramusubiza ati “Oya, nibera mu bacu.”