2 Kings 4:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Baherako baragenda, berekeza ku musozi wa Karumeli aho Elisha yari ari. Elisha amurabonye abwira umugaragu we Gehazi ati: “Nguriya wa mugore w'i Shunemu!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aragenda asanga umuntu w’Imana ku musozi wa Karumeli. Umuntu w’Imana amurabutswe akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi, ati «Nguriya wa Mushunemukazi!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko aragenda asanga uwo muntu w'Imana ku musozi w'i Karumeli.Umuntu w'Imana amwitegeye akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi ati “Nguriya wa Mushunemukazi.