2 Kings 4:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ageze kuri uwo musozi aho Elisha ari, amwikubita ku birenge. Gehazi ashaka kumusunika maze Elisha aramubuza ati: “Mureke dore afite agahinda ariko Uhoraho yari yabimpishe, ntabwo yari yabimenyesheje.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ageze ku muntu w’Imana aho yari ku musozi, amufata ibirenge. Gehazi amwegereye ngo amusunike, umuntu w’Imana aramubuza, agira ati «Mureke kuko afite agahinda, ariko Uhoraho yabimpishe, ntiyabimenyesheje.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ageze kuri uwo muntu w'Imana aho yari ku musozi amufata ibirenge, Gehazi aramwegera ngo amusunike, ariko umuntu w'Imana aravuga ati “Mureke afite agahinda mu mutima, kandi Uwiteka yabimpishe ntiyabimbwiye.”