2 Kings 4:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gehazi abagenda imbere ageze i Shunemu arambika inkoni mu maso h'umwana, ariko ntiyinyagambura kandi ntiyumva. Gehazi aragaruka ahura na Elisha amutekerereza uko byagenze ati: “Umwana ntiyakangutse.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo Gehazi yari yababanje imbere, ashyira inkoni ku ruhanga rw’umwana, ariko ntihagira ijwi cyangwa se ikindi kimenyetso kiboneka cy’ubuzima. Gehazi aragaruka ahura na Elisha, amubwira ibyabaye, avuga ati «Umwana ntiyakangutse.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Gehazi abacaho ajya imbere. Agezeyo arambika inkoni ku maso y'umwana, ntiyakoma kandi ntiyumva. Aherako aragaruka, ngo ahure na we aramubwira ati “Umwana ntakangutse.”