2 Kings 4:36 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Elisha aherako ahamagara Gehazi aramubwira ati: “Hamagara wa mugore.” Gehazi aramanuka aramuhamagara, aje Elisha aramubwira ati: “Terura umwana wawe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Elisha ahamagara Gehazi, aramubwira ati «Hamagara uwo Mushunemukazi.» Aramuhamagara. Yitabye, Elisha aramubwira ati «Jyana umwana wawe!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Elisa ahamagara Gehazi aramubwira ati “Hamagara uwo Mushunemukazi.” Aramuhamagara aramwitaba. Ahageze aramubwira ati “Terura umwana wawe.”