2 Kings 4:42 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu uturutse i Bāli-Shalisha, aza azaniye Elisha umuganura ugizwe n'imigati makumyabiri ikozwe mu ifu y'ingano za bushoki, n'agafuka k'amahundo y'ingano za nkungu yari amaze gusarura. Elisha aramubwira ati: “Bigaburire abantu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Haza umuntu aturutse i BehaliShalisha, azanira umuntu w’Imana ibiryo by’umuganura: byari imigati makumyabiri y’ifu y’ingano n’umufuka umwe wuzuye ingano zigisarurwa. Elisha aravuga ati «Nimubigaburire abantu barye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye haza umugabo uturutse i Bālishalisha, azanira uwo muntu w'Imana imitsima y'imiganura ya sayiri. Yose yari makumyabiri n'isaho ye yuzuye amahundo y'ingano mabisi. Nuko Elisa aravuga ati “Nimubihe abantu babirye.”