2 Kings 5:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugaba w'ingabo z'umwami wa Siriya yitwaga Nāmani. Yari umuntu wemerwa na shebuja, ari umutoni kuri we. Koko yari intwari, ni we Uhoraho yakoreshaga agatuma Abanyasiriya batsinda. Icyakora yari arwaye indwara z'uruhu zanduza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nahamani, umugaba w’ingabo z’umwami wa Aramu, yari umuntu wemerwa cyane na shebuja, ari umutoni we, kuko ari we Uhoraho yakoresheje agaha Aramu gutsinda. Ariko uwo mugabo w’intwari yari umubembe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nāmani umugaba w'ingabo z'umwami w'i Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi w'umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yari umugabo w'umunyamaboko w'intwari, ariko yari umubembe.