2 Kings 5:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nāmani ari kumwe n'abagaragu be aherako agaruka kwa Elisha wa muntu w'Imana, ahagarara imbere ye aravuga ati: “Uhereye ubu menye ko ku isi yose nta yindi Mana ibaho uretse Imana ya Isiraheli. Ndakwinginze akira impano umugaragu wawe nakuzaniye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nahamani asubira ku muntu w’Imana, abantu be bamushagaye. Agezeyo arinjira, amuhagarara imbere, maze aramubwira ati «Noneho menye ko nta Mana iriho ku isi hose, keretse muri Israheli. Ndakwinginze, emera wakire ituro jyewe umugaragu wawe ngutuye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma agarukana n'abantu be bose kuri uwo muntu w'Imana, araza amuhagarara imbere aramubwira ati “Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli. None ndakwinginze, enda ingororano y'umugaragu wawe.”