2 Kings 5:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora Uhoraho azajye ambabarira iki kintu kimwe gusa: iyo databuja umwami wa Siriya yinjiye mu ngoro y'imana Rimoni, twinjiranamo akayiramya yunamye nanjye nkunama kuko aba yishingikirije ukuboko kwanjye. Ubwo nzajya mu ngoro ya Rimoni, Uhoraho ajye abimbabarira jye umugaragu we.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara nizeye ko Uhoraho azajya ambabarira iki kintu kimwe: databuja umwami nazajya yinjira mu ngoro ya Rimoni imana yacu ngo ayiramye, azagenda yishingikirije ku kuboko kwanjye; ubwo se jyewe nazakwirinda nte kunamira Rimoni kandi nzaba ndi iruhande rw’umwami mu ngoro? Uhoraho azababarire umugaragu we kuri icyo gikorwa!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Uwiteka ajye ababarira umugaragu we uyu muhango. Databuja iyo agiye mu ngoro ya Rimoni kuyiramya yegamye ku kuboko kwanjye, maze nkunama mu ngoro ya Rimoni, iyo nunamye muri iyo ngoro ya Rimoni, Uwiteka ajye abibabarira umugaragu we.”