2 Kings 5:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Gehazi asubira kwa shebuja. Elisha aramubaza ati: “Gehazi we, uvuye he?” Gehazi aramusubiza ati: “Databuja, ntaho nigeze njya.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
We aza kwa shebuja. Elisha aramubaza ati «Uraturuka he, Gehazi?» Aramusubiza ati «Nta ho umugaragu wawe yigeze ajya.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma araza ahagarara imbere ya shebuja. Elisa aramubaza ati “Uraturuka he Gehazi?”Undi ati “Umugaragu wawe ntaho nagiye.”