2 Kings 5:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami wa Isiraheli amaze gusoma urwo rwandiko ashishimura imyambaro ye, maze aritotomba ati: “Mbese ni jye Mana yica kandi igakiza? Urabona uriya mwami ngo aranyoherereza uyu muntu kugira ngo mukize indwara z'uruhu zanduza! Aho murabona ngo aranyiyenzaho!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyambaro ye, avuga ati «Ese ndi Imana yica kandi igakiza, kubona uriya mugabo anyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe? Nimumenye neza kandi mubirebe: arashaka kunyendereza!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami w'Abisirayeli amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ariko uwo mugabo kunyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe, ni jye Mana yica kandi ikabeshaho? Nuko nimubitekereze ndabinginze, mumenye ko ari ukunyendereza.”