2 Kings 7:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko basubira mu mujyi, bahamagara abarinzi b'amarembo yawo barababwira bati: “Twagiye ku nkambi y'Abanyasiriya ntitwahabona umuntu n'umwe, ntitwumva hari agakoma uretse amafarasi n'indogobe biziritse, kandi n'amahema ari uko yakabaye!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baragenda; bageze mu mugi bahamagara abarinzi b’irembo ry’umugi, barababwira bati «Twagiye mu ngando y’Abaramu, dusanga nta muntu n’umwe uyirimo, nta jwi ry’umuntu riharangwa, uretse gusa amafarasi n’indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko baragenda, bageze ku murwa bahamagara umurinzi w'irembo, baramubwira bati “Twageze mu rugerero rw'Abasiriya, nuko dusanga nta muntu ururimo, nta wuhakomera, keretse amafarashi n'indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.”