2 Kings 7:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bantu bakurikira ingabo z'Abanyasiriya kugera ku ruzi rwa Yorodani, babona inzira yose yuzuye ibintu n'imyambaro zataye zihunga. Nuko izo ntumwa ziragaruka zitekerereza umwami ibyo zabonye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Barazikurikira kugera ubwo bageze kuri Yorudani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n’ibindi bintu ingabo z’Abaramu zataye kubera guhunga zihuta cyane. Intumwa zigaruka kubwira umwami ibyo zabonye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko barazikurikira barinda bagera kuri Yorodani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n'ibintu Abasiriya bagiye bateshwa n'ihubi. Intumwa ziragaruka zibibwira umwami.