2 Kings 7:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami yari yategetse wa mugaba w'ingabo kujya kurinda irembo ry'umujyi, imbaga y'abantu irahamunyukanyukira arapfa. Biba nk'uko Elisha yari yarabivuze, igihe umwami wa Isiraheli yamugendereraga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami yari yafashe umutware yegamiraga, amushyira ku irembo ry’umugi ngo aririnde, ariko abantu barahamunyukanyukira arapfa, nk’uko umuntu w’Imana yari yarabivuze, igihe umwami aje kumuganiriza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze umwami agira uwo mutware yegamiraga, amushyira ku irembo ngo arinde ibyaho. Abantu bamwuriranira hejuru aho yari ahagaze ku irembo, arapfa nk'uko wa muntu w'Imana yavuze, igihe umwami yazaga aho ari.