2 Kings 7:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hariho abantu bane barwaye indwara z'uruhu zanduza bahoraga ku irembo ry'umujyi, barabazanya bati: “Ni kuki twagumya gutegerereza urupfu hano?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari ababembe bane ku irembo ry’umugi. Baravugana bati «Kuki twaguma hano kugeza igihe tuzapfira?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ubwo hariho abagabo bane b'ababembe bari ku irembo baravugana bati “Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki?