2 Kings 7:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nitujya mu mujyi, inzara iriyo iraca agati yadutsemba. Na none nituguma hano, inzara irahadutsinda. Bityo rero nimuze tujye mu nkambi y'Abanyasiriya, nibatagira icyo badutwara turabaho, kandi nibatwica dupfe!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nituvuga tuti ’Twinjire mu mugi, tuzahasanga inzara itwice, kandi nituguma hano, na bwo tuzapfa. Nimuze tujye mu ngando y’Abaramu; nibatwihorera tuzabaho, kandi nibatwica tuzapfe!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko twavuga tuti ‘Twinjire mu murwa’ kandi inzara iwurimo, twawugwamo. Kandi nidukomeza kwicara hano gusa, na bwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukeze ingabo z'Abasiriya, nibadukiza tuzabaho, nibatwica hose ni ugupfa.”