2 Kings 7:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ba barwayi bagera aho inkambi itangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, basahuramo ifeza n'izahabu n'imyambaro bajya kubihisha. Nuko baragaruka binjira mu rindi hema basahuramo ibintu byarimo, na byo bajya kubihisha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ba babembe bamaze kuzenguruka ingando yose, binjira mu ihema rimwe bararya kandi baranywa, hanyuma bakuramo feza, zahabu n’imyambaro, bajya kubihisha. Barahindukira binjira mu rindi hema, bakuramo ibindi byarimo, na byo bajya kubihisha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abo babembe bageze aho urugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramo ifeza n'izahabu n'imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramo ibindi, baragenda barabihisha.