2 Kings 7:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Baravugana bati: “Ibi dukora si byiza! Dore twamenye iyi nkuru nziza tugumya kuyihererana. Niturindira ko igitondo gitangaza turabihanirwa. Nimuze tujye ibwami tubamenyeshe iyi nkuru nziza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ba babembe barabwirana bati «Ibi dukora ntibikwiriye. Uyu munsi ni uw’inkuru nziza tutagomba kwihererana. Niba nta cyo tuvuze tugategereza ko bucya, tuzahanwa. Nimuze tugende twinjire mu mugi tubimenyeshe abo mu rugo rw’umwami.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma baravugana bati “Ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi w'inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho n'urubanza. Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rw'umwami.”