2 Kings 8:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe kimwe Elisha yabwiye wa mugore w'i Shunemu yari yazuriye umwana ati: “Suhukira mu kindi gihugu hamwe n'umuryango wawe mutureyo, kuko Uhoraho agiye guteza inzara mu gihugu cya Isiraheli, igiye gutangira kandi izamara imyaka irindwi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Elisha yari yarabwiye wa mugore yazuriye umwana, ati «Haguruka ugende, wowe n’umuryango wawe, musuhukire aho muzabona hose, kuko Uhoraho ateje inzara izamara imyaka irindwi mu gihugu!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Elisa yari yarabwiye wa mugore yazuriraga umwana, ati “Hagurukana n'abo mu nzu yawe, ugende usuhukire aho uzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu.”