2 Kings 8:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hazayeli abaza Elisha ati: “Databuja, ndi nde wakora ibyo kandi nta bubasha na busa mfite?” Elisha aramubwira ati: “Uhoraho amaze kumpishurira ko uzaba umwami wa Siriya.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hazayeli aravuga ati «Jye umugaragu wawe, imbwa itagira icyo imaze, nashobora nte gukora bene ibyo?» Elisha aramusubiza ati «Uhoraho yanyeretse ko uzaba umwami w’Abaramu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hazayeli aravuga ati “Nkanjye umugaragu wawe ndi iki cyo kuba nakora ibikomeye bene ibyo, ko ndi imbwa?”Elisa aramubwira ati “Uwiteka yanyeretse ko uzaba umwami w'i Siriya.”