2 Kings 8:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma Hazayeli asezera kuri Elisha, asubira kwa shebuja Benihadadi. Benihadadi aramubaza ati: “Elisha yagusubije iki?” Hazayeli aramubwira ati: “Yavuze ko iyi ndwara uzayikira rwose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Hazayeli asezera kuri Elisha, asanga shebuja. Beni‐Hadadi aramubaza ati «Elisha yakubwiye iki?» Hazayeli aramusubiza ati «Yambwiye ko uzakira nta kabuza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko aherako asiga Elisa aho asanga shebuja, shebuja aramubaza ati “Elisa yakubwiye iki?”Na we aramusubiza ati “Yambwiye ko uzakira nta kabuza.”