2 Kings 8:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara bukeye Hazayeli afata uburingiti abwinika mu mazi, abupfukisha Umwami Benihadadi mu maso umwuka urahera arapfa. Hazayeli amusimbura ku ngoma aba umwami wa Siriya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bukeye Hazayeli afata uburingiti, abwinika mu mazi, abupfukisha umwami. Umwami aratanga, Hazayeli amuzungura ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye bwaho Hazayeli yenda uburingiti, abwinika mu mazi abumupfukisha amaso. Umwami aherako aratanga.Nuko Hazayeli yima ingoma ye.