2 Kings 8:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gehazi atangiye kumutekerereza uko Elisha yazuye umwana wari wapfuye, nyina w'uwo mwana aba ageze ibwami azanywe no gusaba umwami gusubizwa inzu n'isambu bye. Nuko Gehazi ariyamirira ati: “Nyagasani, nguyu wa mugore n'umwana Elisha yazuye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Gehazi atekerereza umwami ukuntu Elisha yazuye umwana wari wapfuye; mu gihe akibimubwira haza wa mugore n’umwana we Elisha yazuye!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko agitekerereza umwami uko yazuye uwapfuye, uwo mwanya wa mugore yazuriraga umwana aba araje, atakambira umwami ku bw'urugo rwe n'igikingi cye. Gehazi aherako aravuga ati “Nyagasani mwami, nguyu wa mugore n'umwana we Elisa yazuye.”