2 Kings 8:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami abyibariza uwo mugore, na we amutekerereza uko Elisha yabigenje. Umwami ahamagaza umwe mu byegera bye aramubwira ati: “Usubize uyu mugore ibye byose n'ibyavuye mu musaruro wose w'isambu ye, uhereye umunsi yavuye mu gihugu kugeza ubwo agarutse.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami abibaza uwo mugore, arabimutekerereza. Nuko umwami ahamagaza umwe mu batware be, aramubwira ati «Hesha uyu mugore ibye byose n’umusaruro wose wavuye mu mirima ye, uhereye ku munsi yaviriye muri iki gihugu kugera ubu agarutse.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami abibaza uwo mugore arabimubwira. Umwami aherako amuha umutware ho umuhesha, aravuga ati “Umugarurire ibye byose n'ibyo basaruye mu mirima ye byose, uhereye ku munsi yahaviriye ukageza ubu.”