2 Kings 8:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ikindi gihe Elisha yagiye i Damasi, ubwo Benihadadi umwami wa Siriya yari arwaye. Baramubwira bati: “Umuntu w'Imana yageze hano mu murwa”,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Elisha ajya i Damasi mu gihe Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, yari arwaye. Babwira umwami, bati «Umuntu w’Imana yaje hano.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Elisa ajya i Damasiko. Icyo gihe Benihadadi umwami w'i Siriya yari arwaye baramubwira bati “Wa muntu w'Imana araje.”