2 Kings 9:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Baramubwira bati: “Witubeshya tubwire uko byagenze.” Yehu arabasubiza ati: “Yambwiye ati: ‘Uhoraho aravuze ngo: Nkwimikishije amavuta kugira ngo ube umwami wa Isiraheli.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baramubwira bati «Uratubeshya! Tubwire uko byagenze!» Arabasubiza ati «Dore ibyo yambwiye byose: ngo Uhoraho yavuze ngo ’Nkwimikishije aya mavuta ngo ube umwami w’Abayisraheli.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baramusubiza bati “Oya, uratubeshya. Noneho tubwire ibyo ari byo.”Arabasubiza ati “Arambwiye ngo ‘Uwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ube umwami w'Abisirayeli.’ ”