2 Kings 9:15 — Compare Translations
2 translations compared side by side
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yehu, mwene Yozafati, mwene Nimushi, aza kumugambanira yasubiye i Yizireyeli kwivuza ibikomere yari yatewe n’Abaramu, igihe yarwanaga na Hazayeli, umwami wabo. Yehu aravuga ati «Niba mwiyemeje kwifatanya nanjye, ntihagire umuntu n’umwe usohoka mu mugi ngo ajye muri Yizireyeli kuvuga ibyabaye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko umwami Yehoramu yari yasubiye i Yezerēli kwiyomoza ibisare Abasiriya bari baramukomerekeje, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami w'i Siriya. Nuko Yehu aravuga ati “Niba ari byo mushaka, ntihagire umuntu wese ucika ngo ave mu mudugudu ajye kubivuga i Yezerēli.”