2 Kings 9:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu ugendera ku ifarasi ajya gusanganira Yehu, aramubwira ati: “Umwami antumye kukubaza ngo ‘Mbese ni amahoro?’ ” Yehu aramusubiza ati: “Iby'amahoro ubishakaho iki? Ahubwo hindukira unkurikire.” Nuko wa murinzi aratuma ati: “Intumwa yabagezeho ariko ntiyagarutse.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo muntu ugendera ku ifarasi arabasanganira, maze arababaza ati «Umwami aravuze ngo ’Mbese muragenzwa n’amahoro?’» Yehu aramusubiza ati «Ibyo bigushishikarije iki? Hindukira unkurikire!» Umunetsi ajya kuvuga ko intumwa yahuye na bo ikaba itagarutse.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umwe aza gusanganira Yehu agendera ku ifarashi, aramubaza ati “Umwami ngo ni amahoro?”Yehu aramusubiza ati “Iby'amahoro urabishakira iki? Hindukira unkurikire.”Maze wa munetsi aravuga ati “Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse.”