2 Kings 9:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yehoramu umwami wa Isiraheli arategeka ati: “Nimuntegurire igare ryanjye ry'intambara.” Nuko araryurira, na Ahaziya umwami w'u Buyuda yurira irye bajya gusanganira Yehu, bahurira hafi y'umurima wahoze ari uwa Naboti w'i Yizerēli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yoramu aravuga ati «Nibantunganyirize igare.» Bararitunganya. Yoramu, umwami wa Israheli, na Okoziya, umwami wa Yuda, bajya ku magare yabo basanganira Yehu, bamusanga mu murima wa Naboti w’i Yizireyeli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yehoramu aherako aravuga ati “Nimutunganye igare ryanjye.” Nuko bararitunganya. Maze Yehoramu umwami w'Abisirayeli na Ahaziya umwami w'Abayuda barasohoka baragenda, umwe ajya mu igare rye n'undi mu rye bajya gusanganira Yehu, bahurira na we mu gikingi cya Naboti w'i Yezerēli.