2 Kings 9:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yehu afora umuheto we arasa Yehoramu umwambi, winjira mu gihumbi usohokera mu mutima, maze atembagara mu igare rye ry'intambara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yehu wari wafashe umuheto we, arafora arasa Yoramu mu gihumbi, umwambi umuhinguranya umutima, nuko atembagara mu igare rye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Yehu afora umuheto we, arinjiza arasa Yehoramu mu gihumbi, umwambi usohoka mu mutima agwa mu igare rye.