2 Kings 9:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yehu abwira Bidukari umwungirije mu nkambi ati: “Terura intumbi ye uyijugunye mu murima wa Naboti w'i Yizerēli. Wibuke icyo Uhoraho yavuze cya gihe twagendanaga mu igare ry'intambara dukurikiye se Ahabu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yehu abwira umufasha we Bidukari, ati «Mukure muri iryo gare, umujugunye mu murima wahoze ari uwa Naboti w’i Yizireyeli. Wibuke ko igihe jye nawe twari hamwe mu igare tugenda dukurikiye se Akabu, Uhoraho yamushyizeho iki gihano;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yehu aherako abwira Bidukari umutware we ati “Muterure umujugunye muri cya gikingi cya Naboti w'i Yezerēli. Wibuke yuko ubwo jyewe nawe twagenderaga ku mafarashi twembi dukurikiye se Ahabu, Uwiteka yamushyizeho iki gihano akavuga ati