2 Kings 9:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yagize ati: ‘Ejo nabonye ukuntu wowe Ahabu wamennye amaraso ya Naboti n'ay'abana be, none nzayakuryoreza muri uwo murima we. Ni jye Uhoraho ubivuze.’ Nuko rero terura iyo ntumbi uyijugunye muri uwo murima, bibe nk'uko Uhoraho yabivuze.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
yaravuze ati ’Nabonye ukuntu wamennye amaraso ya Naboti n’ay’abana be; none ubu n’amaraso yawe azamenwa muri uyu murima, bivuzwe n’Uhoraho.’» Yehu yongeraho ati «Terura Yoramu umujugunye muri uyu murima, bibe nk’uko byavuzwe n’Uhoraho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Ni ukuri ejo nabonye amaraso ya Naboti n'ay'abana be, ni ko Uwiteka yavuze’. Kandi ati ‘Nzakwiturira muri iki gikingi, ni ko Uwiteka yavuze.’ Nuko rero muterure umujugunye muri icyo gikingi, nk'uko Uwiteka yavuze.”