2 Kings 9:36 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Basubirayo babibwira Yehu na we ariyamirira ati: “Uko ni ko Uhoraho yari yarabihishuriye umugaragu we Eliya w'i Tishibi, ko mu murima w'i Yizerēli imbwa zizaharira intumbi ya Yezebeli,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bagaruka kubibwira Yehu, na we aravuga ati «Iryo ni rya jambo Uhoraho yavuze, abigirishije umugaragu we Eliya w’Umutishibi, ngo ’Mu murima w’i Yizireyeli ni ho imbwa zizarira umubiri wa Yezabeli,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bituma bagaruka barabimubwira, aravuga ati “Iryo ni rya jambo Uwiteka yavugiye mu mugaragu we Eliya w'i Tishubi ati ‘Mu gikingi cy'i Yezerēli ni ho imbwa zizarira intumbi ya Yezebeli.’