2 Peter 1:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe twabamenyeshaga uko Umwami wacu Yezu Kristo azaza afite ububasha, si imigani yahimbwe n'abantu twabaciriye, ahubwo twabatekerereje ukuntu twiboneye ubuhangange bwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, nta bwo ari imigani yahimbwe n’ubwenge twakoresheje kugira ngo tubamenyeshe ububasha n’ukuza by’Umwami wacu Yezu Kristu, ahubwo twaramwiboneye n’amaso yacu, yisesuyeho ikuzo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n'ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z'Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe, ahubwo twiboneye n'amaso yacu icyubahiro cye gikomeye,