2 Peter 1:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byongeye kandi turushaho kugirira icyizere ubutumwa bw'abahanuzi. Namwe muzaba mugize neza nimubwitaho, kuko ari nk'itara ryakira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro kugeza igihe inyenyeri yo mu rukerera imurikiye imitima yanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikindi kandi kiruseho, twishingikirije ku ijambo rikomeye ry’abahanuzi; mukaba rero mukora neza iyo murirangamira, nk’itara rimurika ahantu h’umwijima, kugeza ubwo hatangira gucya, n’inyenyeri y’urukerera ikarasira mu mitima yanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk'itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.